Mu mahanga

‎Donald Trump agiye guhurira na Putin muri Hongrie

‎Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Ukwakira, azahura na Vladimir Putin mu Mujyi wa Budapest muri Hongrie nubwo atagaragaje igihe bizabera.

Ni nyuma yo kugirana ikiganiro kuri telefone na mugenzi we ahamya ko hari intambwe ishimishije yatewe, ku bijyanye no guhagarika imirwano hagati ya Israel na Hamas.

Perezida Poutin yanditse agira ati “Trump yanshimiye ku ntambwe yatewe mu nzira igana ku mahoro. Kandi nizeye ko iyi ntsinzi izadufasha kubona igisubizo ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine.”

Ku rundi ruhande, Perezida Trump yagize ati ” Maze kugirana ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyagenze neza. Yanshimiye hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ntambwe igana ku mahoro mu Burasirazuba bwo Hagati, ikintu twamaze igihe kinini twifuza.”

‎”Nizeye ko iyi ntsinzi mu Burasirazuba bwo Hagati izadufasha mu biganiro byacu bigamije kurangira intambara y’u Burusiya na Ukraine.”

Trump yavuze ko banaganiriye ku bufatanye mu by’ubucuruzi hagati y’u Burusiya na Ukraine n’icyerekezo cyabwo mu gihe intambara yaba irangiye.

‎Abayobozi bombi bumvikanye ko bazahurira i Budapest muri Hongrie. Iyo gahunda ishobora kuba mu byumweru bibiri biri imbere nk’uko Trump yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane.

Ni ibiganiro bizaba bihuje aba bakuru b’ibihugu ku nshuro ya kabiri bigaruka ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine nyuma y’ibyabereye muri Alaska muri Kanama uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *