Amakuru

Kamonyi: Impanuka yo mu muhanda yahitanye abantu

Impanuka yo mu muhanda yabereye muri Santere ya Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yahitanye abantu babiri abandi 11 barakomereka.

Iyo mpanuka yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze izindi modoka eshanu bitewe no kubura feri.

Iyi kamyo yari ipakiye umucanga, maze imanutse ahitwa i Gihara yerekeza ku Ruyenzi mu isantere igonga imodoka eshanu n’abantu, babiri bahita bapfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yatangaje ko abakomeretse cyane babiri boherejwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gihe abandi bajyanywe mu yandi mavuriro.

Ati “Kugeza ubu birakekwa ko impanuka yatewe no kubura feri kwa Howo. Umushoferi wari uyitwaye afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Runda kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa ubutabera.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *