Amakuru

Impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme zirifuza ubutaka bwo gukoreraho ubuhinzi n’ubworozi

Impunzi z’Abanyecongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Kigeme, zirasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe kuzishakira ubutaka zikoreraho ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo zibashe kwiteza imbere.

Ubwo busabe zabutanze kuri uyu wa Kabiri, ubwo mu Murenge wa Kibilizi hatangizwaga ukwezi kwahariwe kuzirikana ku ruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.

Munyakarambi Edison, uhagarariye izi mpunzi, yavuze ko zatangiye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi hagati mu nkambi ariko ubuso bakoreraho bukaba ari buto.

Yagize ati “Turashima uko twakiriwe mu Rwanda, kandi turashima abaturage bemeye tugasaranganya kuko duhurira muri byinshi birimo isoko, aho guhinga n’ibindi. Mu nkambi dufite ubworozi tukaba twifuza ko nibishobokera Akarere bagira aho batugenera kugira ngo tubone aho twororera.”

Akomeza avuga ko nubwo hari ibishanga bahawe bahingamo bifuza ahandi kuko imiryango itarabona aho guhinga no kororera ikiri myinshi.

Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu Igenamigambi n’ingengo y’imari ya 2026/2027 kwatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe, ku rwego rw’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange yasabye abaturage kugira uruhare rusesuye mu iterambere ry’Akarere bahereye mu miryango yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *