Amakuru Mu mahanga

Perezida Ruto agiye gusubira mu ishuri

Perezida wa Kenya, William Ruto agiye kwiga icyiciro cya Masters mu bijyanye n’ubwenge buhangano (AI) muri ‘Open University of Kenya’, igikorwa gifatwa nko gutanga urugero ku bakeneye kwiyungura ubumenyi mu byicio runaka.

Yahamije ko igihugu cyifuza kwagura uburezi budahenze ku rwego rwa kaminuza binyuze mu nzira z’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ngiye kubafasha ariko muri urwo rwego namaze kwiyandikisha nk’umunyeshuri mu bijyanye n’ubwenge buhangano. AI igiye guhindura uburyo ibintu bikorwamo; uko tuyobora za guverinoma, uburyo dukoramo ibindi bintu, uko dutanga serivisi z’ubuvuzi n’uburezi kandi ntekereza ko uko iri koranabuhanga rigenda rigira imbaraga, twe abayobozi tudakwiye gusigara inyuma.”

Ruto yashishikarije abandi bayobozi gufata umwanya bakamenya icyo AI ari cyo kandi bakiga.

Yavuze ko ubutegetsi bwe bwashyize imbaraga mu bikorwaremezo bifasha ko uburezi buhenduka, bukagera kuri bose cyane cyane binyuze mu ikoranabuhanga mu buryo bwuzuye.

Umuyobozi wa ‘Open University of Kenya’, Prof Elijah Omwenga yashimye intambwe Perezida Ruto yateye yo kugirira icyizere iyi kaminuza, avuga ko bizatera akanyabugabo abandi banyeshuri ibihumbi bifuza uburezi mu gihe kizaza.

Open University of Kenya ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 15 barimo 590 b’abanyamahanga baturuka mu bihugu 70.

Ifite porogaramu zigera kuri 23 zitanga amasomo kuva ku cyiciro cya mbere cya kaminuza kugera kuri PhD n’amasomo y’imyuga kuva ku amara ibyumweru bibiri kugeza ku munani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *