Amakuru

Perezida Kagame yaganiriye n’itsinda ry’abajyanama be

Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida bagizwe n’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga hagamijwe kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Iyi nama yabereye kuri Kigali Golf Resort, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025. Ibiganiro byibanze ku gushaka ibisubizo byafasha mu kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no guhangana n’ibibazo bikomeye byo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu bitabiriye ibiganiro, harimo Mushikiwabo Louise, usanzwe Umunyamabanga Mukuru wa OIF; impuguke mu bukungu, Dr Donald Kaberuka; Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, uw’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire n’abandi.

Abagize uru rwego rwashinzwe ku wa 26 Nzeri 2007, bahura kabiri buri mwaka, inama ya mbere ikaba yarabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inama y’Inteko Ishinga Amategeko n’iya Clinton Global Initiative.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *