Mu mahanga

Joseph Kabila yayoboye rwihishwa inama y’abarwanya Tshisekedi

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagaje inama y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, yabereye i Nairobi muri Kenya na we ubwe ahibereye.

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko izamara iminsi ibiri.

Joseph Kabila wayihamagaje aherutse gukatirwa igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha by’ubugambanyi, iterabwoba no gukorana n’imitwe y’inyeshyamba.

Benshi mu bo muri opozisiyo baba mu buhungiro bitabiriye iyo nama barimo abakorana bya hafi mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, FFC nka José Makila, Raymond Tshibanda, Moïse Nyarugabo, Néhémie Mwilanyia, Patient Sayiba, Félix Kabange Numbi, Joseph Mukumadi, Jean Claude Mvuemba na Franck Diongo.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Matata Ponyo wakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma akaza gucika agahunga igihugu na we yari ahari.

Inkuru dukesha Jeune Afrique ivuga ko aba batavuga rumwe na Tshisekedi bazamara iminsi ibiri bari kumwe na Joseph Kabila.

Nubwo hakiri kare ngo imyanzuro y’iyi nama itangazwe,  iteranye mu gihe igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano biterwa ahanini n’intambara kirwana n’inyeshyamba za M23 zigaruruiye igice kinini cyo mu ntara za Kivu.

Muri Gicurasi 2025, Kabila yatangaje ko ibi bibazo byakemurwa n’ibisubizo birimo gusenya imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri RDC, guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, ibiganiro hagati y’Abanye-Congo no kuganira n’ibihugu by’abaturanyi.

Ku itariki 30 Nzeri 2025, ni bwo Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha byo kugambanira igihugu, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igihano cy’urupfu.

Uyu munyapolitiki yamaganye uru rubanza, asobanuye ko ibyaha ashinjwa byose nta kimenyetso bifatika bifite bigaragaza ko yabikoze, kandi ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kurwifashisha mu kugerageza kumwikiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *