Amakuru Politiki

Dr. Habineza na Nkubana mu nzira zerekeza muri Sena y’u Rwanda

Dr. Habineza Frank na Nkubana Alphonse batorewe kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki (NFPO) kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025.

 

Kugira ngo aba bombi binjire muri Sena, bizabanza kwemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, babone gusimbura Senateri Alexis Mugisha na Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo tariki ya 22 Ukwakira 2025.

 

Dr. Habineza ni umunyapolitiki umenyerewe kuko asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR), kuko yabaye mu Nteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite ndetse inshuro nyinshi yiyamamariza kuba Perezida ariko amahirwe ntamusekere.

 

Mu 2017, Dr. Habineza yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntibyamuhira. Mu mwaka wakurikiyeho, yabaye umudepite muri manda imwe yarangiye mu 2024.

 

Mu 2024, Dr. Habineza na bwo yahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko na bwo ntiyatsinda. Kuva mu mwaka ushize kugeza ubu, yibandaga mu mirimo y’ishyaka DGPR kuko ni Perezida wayo.

 

Nkubana we asanzwe ari Perezida w’Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije iterambere, PSP, akaba n’Umuvugizi wa NFPO kuva muri Nzeri 2024.

 

Mu 2017 no mu 2024, PSP yihuje n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ashyigikira kandidatire ya Paul Kagame wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *