Amakuru Mu mahanga

Nicolas Sarkozy wahoze ari perezida yahamagawe ngo amenyeshwe aho azafungirwa

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, uherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu ku mpamvu z’ibyaha bifitanye isano n’inkunga yakiriye mu gihe cyo kwiyamamaza kwe, ategerejwe i Paris kuri uyu wa Mbere ngo amenyeshwe igihe n’aho azafungirwa.

 

Mbere ya Sarkozy kuri ubu ufite imyaka 70, nta wundi mukuru w’igihugu cyo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi wigeze afungwa.

 

Ku wa 25 Nzeri nibwo urukiko rw’i Paris rwamuhamije ibyaha byo kwifatanya n’inkozi z’ibibi ubwo yarekaga abantu be ba hafi bagakurikirana Libye ya Muammar Kadhafi bashaka inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora ye yo mu 2007.

 

Nicolas Sarkozy utarahwemye guhakana ibyaha aregwa ndetse akaba yaranajuririye icyo cyemezo, agomba gufungwa by’agateganyo byanze bikunze ku mpamvu z’uburemere bw’ibo akurikiranyweho.

 

Ategerejwe ku rukiko rw’i Paris mu biro by’ubushinjacyaha bukurikirana ibyaha bishingiye ku mari, aho aza kumenyeshwa itariki n’aho azafungirwa bitarenze amezi ane uhereye igihe ahamagariwe.

Inkuru dukesha France24 ivuga ko mu gihe azaba amaze kwinjira muri gereza, abamwunganira bazatanga ubusabe bwo kumurekura mu rukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu gihe kitarenze amezi abiri.

 

Abantu barindwi bakurikiranywe mu rubanza rwerekeye inkunga yavuye muri Libye bose barajuriye, kimwe n’Ubushinjacyaha bukurikirana ibyaha by’imari. Urubanza rushya ruzabera mu Rukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu mezi ari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *