Politiki

FDLR ni umutima wa FARDC ntibitandukanywa-Senateri Evode Uwizeyimana

Senateri Uwizeyimana yavuze ko ingingo yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari imwe mu zikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ituma bigorana mu kuyashyira mu bikorwa kandi ko nibikomeza gutyo igisubizo cya nyuma kizaba ari imirwano.

Yabivuze kuri iki Cyumweru mu kiganiro kuri RBA, cyagarukaga ku mutekano muke mu Karere n’amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono mu rwego rwo kuwushakira igisubizo.

Mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo byasinyiye i Washington tariki ya 27 Kamena 2025, bigizwemo uruhare rukomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo ingingo ijyanye no gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Senateri Uwizeyimana yavuze ko kuva igihe amasezerano yasinyiwe u Rwanda rwateye intambwe ikomeye iganisha ku kuyashyira mu bikorwa ariko ko uruhande rwa Congo ntacyo rwigeze rukora ngo rusenye FDLR kubera ko nta bushake bwa politiki rufite.

Yagize ati “Nabivuze kenshi ko gusenya FDLR byasaba gusenya FARDC kuko ntibitandukanywa, kimwe kiri mu kindi. Ni nko kuvuga ngo umuntu yagukuramo umutima udapfuye. Ntabwo bishoboka, FDLR ni umutima wa FARDC, urumva harimo amasezerano ubwayo arimo ibintu bizatuma kuyashyira mu bikorwa bidakunda ariko ikigaragara ni uko haramutse hari ubushake bwa politiki byashoboka.”

Ahanini biterwa n’uko icyo Congo yari yiteze ubwo yashakaga ubufasha bw’ibihugu bikomeye atari cyo yabonye nk’uko Uwizeyimana yakomeje abisobanura.

Ati “Tshisekedi yaragiye yegera Trump aramubwira ati ‘uri umucuruzi, jyewe ndashaka kuguha amabuye y’agaciro udukurireho Kagame na M23.’ Ubusabe bwari ubwo. Abanyamerika baramubwira bati twereke ahantu hari amabuye ushaka kuduha, arahabereka basanga hafi 70% y’ibirombe ashaka kubaha bimwe bifitwe n’Abashinwa ibindi biri muri M23.”

“Byari ukuvuga ngo ibyo birombe biri muri M23 kugira ngo mubicukure bizasaba ko mubanza kurasa M23. Basanga arashaka kubashyira mu ntambara kuko we yari azi ko bagiye kumuha drone n’abasirikare bakarwana akagera i Kigali nk’uko yabyifuzaga, noneho bo bashaka igisubizo kidahenze. Kwari ukuvuga ngo mureke tubicaze hamwe n’u Rwanda.”

Senateri Uwizeyimana yakomeje avuga ko aho ibintu bigana igisubizo kizaturuka mu mirwano ibihugu biri mu buhuza nibimara gukuramo akarenge kabyo.

Ati “Ibi bihugu bikomeye nka Amerika na Qatar hari igihe kizagera bivuge biti ‘ubwo munaniranye reka tubareke mukocorane. Kandi ibi bihugu uko nabibonye bijya ku ruhande rw’umuntu ufite imbaraga, ariko ibyo Tshisekedi yizeraga ko Amerika izamuha ingabo na drone byo ntabyo azabona.”

Ambasaderi Habyarimana Jean Baptiste na we yavuze ko Perezida Tshisekedi ari we nyirabayazana wo gutuma amasezerano ibihugu byombi byasinye adashyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Aya masezerano Perezida Trump yagize uruhare kugira ngo abeho. Uwagiye abivamo rugikubita ni Tshisekedi. Kuri ubu muri Qatar hagombaga kuba icyiciro cya gatandatu cy’amasezerano hagati ya M23 na Leta ya Congo, ariko Qatar yavuze ko kidashobora kuba, bitewe n’uko ibintu bihagaze.”

“Babona ko ubasaba ko ibiganiro byabaho ari we ubyivanamo kubera ko ibyo yemeye gukora nta na kimwe akora. Ubwo rero ikigaragara ni ukumubwira ngo ‘jyenda wirwaneho kuko ibyo twakubwiraga byose byashoboraga gutanga ibisubizo ntacyo wabikozeho.’ Aho bigana biragaragara ko ibbintu bigenda bisubira mu mirwano.”

Aba basesenguzi bagaragaje ko Perezida Tshisekedi akomeza kugenda asebya u Rwanda yishingikirije ku byo Congo yita “Jenoside ishingiye ku bukungu” ariko ko ntaho ibyo byose bizamugeza bitewe n’uko mu buryo bw’amategeko nta gihari ishingiyeho.

Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko gusenya FDLR ari ibintu bigoye kuko yivanze na FARDC

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *