Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza Ryarasa yagaragaje ko hatagize igikorwa u Rwanda rwazahura n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’ibiribwa atari uko rudafite ubutaka ahubwo ari uko butabyazwa umusaruro ukwiye.
Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025. Ikibazo cy’ubutaka budakoreshwa neza kigaragara mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba nka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Bugesera, aho usanga inzuri nyinshi ariko na zo zigwiriyemo izidakoreye.
Hari aho usanga imiryango ifite ubutaka bunini ariko idashoboye kubukoresha kubera ko nta gishoro, ubumenyi cyangwa ubushake bwo kubuhinga.
Ni mu gihe u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu buhinzi mu myaka 20 ishize binyuze muri porogaramu zirimo Girinka, guhuza ubutaka no guhitamo igihingwa kimwe, zagize uruhare mu kuzamura umusaruro nk’uko Ryarasa akomeza abivuga.
Ati “Ubutaka bwashoboraga gutunga imbaga y’abantu buri aho gusa budakoreshwa nyamara ibiciro by’ibiribwa biratumbagira ku masoko. Muri imwe mu mirenge usanga urugo rufite hegitari 10 cyangwa 20 z’ubutaka ariko rukigura ifu y’ibigori cyangwa ibishyimbo ku isoko.”
Ubwiyongere bw’igikabya ku byo gutunga ubutaka
Ryarasa asobanura ko muri iki gihe hari ikibazo cy’imyumvire ku bijyanye no gutunga ubutaka aho benshi babugura badakeneye kubuhinga ahubwo bashaka kuzabugurisha bwahenze mu gihe kiri imbere.
Ubutaka bwahindutse igicuruzwa cy’ishoramari kuruta uko buvamo ibitunga abantu. Ibi bigaragara mu bice bikikije Umujyi wa Kigali, mu Bugesera, Musanze na Rubavu aho ibiciro by’ubutaka byatumbagiye kubera ukwaguka kw’imijyi n’imishinga y’ibikorwaremezo.
“Nubwo bizanira inyungu abashoramari b’igihe gito, byangiza ibikorwa by’abahinzi nyabo bashaka kubyaza ubutaka ibiribwa. Urubyiruko rukeneye kwinjira mu buhinzi ntirushobora kwigondera ubutaka cyangwa kubukodesha kubera ko hari abamaze kubwigwizaho. Ingaruka zirakomeye; abafite ubutaka ntibabuhinga, abakeneye guhinga ntibafite ubutaka.”
Uyu musesenguzi asanga nibikomeza gutyo, ingaruka zizarushaho gukomera bitewe n’uko imihindagurikire y’ibihe, ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere ry’imijyi bikomeje gushyira igitutu kuri gahunda zigamije gushaka ibiribwa.
Ku rundi ruhane Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko Abanyarwanda barenga 65% batunzwe n’ubuhinzi. Nyamara igihugu kiracyatumiza mu mahanga ingano nini y’umuceri, ibigori n’imboga buri mwaka.
Ati “Dufite ubushobozi bwo kwihaza ariko mu gihe twafashe neza ubutaka nk’umutungo ubyazwa umusaruro aho kubufata nk’umutako ikintu gikabirizwa.”
Ku itariki nk’iyi mu 2023 [10 Ukwakira], ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi [Dr Musafiri Ildephonse], yavuze ko iki kibazo cyagaragaye mu gihugu hose aho hari abantu baba bafite ubutaka buri aho budakoreshwa. Icyo gihe yavuze ko ubutabyazwa umusaruro bushobora kuzahabwa abaturage bakabuhinga aho kugira ngo bukomeze kubaho nta kintu bukoreshwa.

