Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’ubuyobozi bwa Transparency Rwanda mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, akaba ahamya ko yazize uburwayi yari amaranye igihe.
Ingabire Marie Immaculée yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ndetse yamaze igihe kirekire aharanira uburenganzira bw’abagore mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.
Yahagarariye u Rwanda mu nama zo ku rwego rwo hejuru zirimo Inama Mpuzamahanga ya Kane yiga ku iterambere n’uburenganzira bw’abagore yabereye i Beijing mu 1995 n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari aho yari umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore ku rwego rw’akarere.
Ni umwe mu bari ku isonga mu ishingwa ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore nka PROFEMME TWESE HAMWE, HAGURUKA, na Rwanda Women Network.
Yakoze muri ORINFOR no mu bitangazamkuru bitandukanye byandika, muri Pro Femmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta.

