Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko hari gahunda yo kugabanya moto mu Mujyi wa Kigali, abagenzi bakajya bakoresha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu imbere y’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.
Yavuze ko umuti wo gutuma moto zidakomeza kwiyongera mu Mujyi wa Kigali, ari ukunoza itwara ry’abantu mu buryo bwa rusange.
Yagize ati “Ntabwo ari moto zonyine, imodoka nto zagiye zizamuka. Uzarebe iyo turi mu mubyigano w’imodoka uzasanga mu modoka 50 ziri ku murongo hagiye harimo umuntu umwe. Tugomba kunoza itwara ry’abantu mu buryo bwa rusange kugira ngo tugabanye moto n’izindi modoka noneho tugire umutekano mu muhanda.”
Agaruka ku birimo gukorwa muri iki gihe, Rugigana yavuze ko mu Mujyi wa Kigaki hashyizweho ikigo gishinzwe gutwara abantu gitanga serivisi nk’icya leta.
Ati “Ubu serivisi zo gutwara abantu zakorwaga n’abikorera kandi murabizi ko baba baharanira inyungu zabo. Niba aparitse muri gare ntashobora gusohoka bisi itaruzura. Mu kwezi gutaha iki kigo kizatangira gukora nk’icya leta. Bisi zizajya zigendera ku gihe.”
Kugira ngo izo serivisi zigende neza, Ikigo Gishinzwe Ubwikorezi, RTDA n’Umujyi wa Kigali ngo basabwa gukemura ibibazo bijyanye n’ibikorwaremezo.
Kunoza serivisi zo gutwara abantu muri rusange bizatuma moto zigabanuka nk’uko Rugigana yakomeje abisobanura, dore ko ngo abantu bazitega by’amaburakindi.
