Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukwakira, zakiriye Abanyarwanda 387 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka igera kuri 30 bari bamaze mu buhungiro.
Abatahutse bibumbiye mu miryango 112 igwiriyemo abana n’abagore, bakaba bambukiye ku mupaka munini uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda (La Corniche).
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabashimiye kuba bagarutse mu gihugu cyababyaye abagaragariza amahirwe y’iterambere abategereje kugira ngo nabo bisange mu bandi Banyarwanda.
Nyuma yo kwakirwa mu Rwanda, biteganyijwe ko bahita bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, ari naho bazaba bari mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Iri tsinda rije ryiyongera ku bandi barenga 300 batahutse mu kwezi gushize, ni ukuvuga ku itariki 24 Nzeri. Benshi muri bo bavuga ko baba barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wabakangishaga ko mu Rwanda nta mutekano uharangwa.
Itahuka ry’aba Banyarwanda ni umusaruro w’ibikorwa bihuriweho byemeranyijweho mu nama yabereye muri Ethiopie muri Kamena uyu mwaka, yahuje intumwa z’u Rwanda, iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR.


