Amakuru Ubutabera

Nyabihu: Gitifu w’Akarere, Umuyobozi wa Ibuka n’abandi 12 bakekwaho kunyereza umutungo batawe muri yombi

Abakozi 14 barimo Gitifu w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David na Ishimwe Samuel Perezida wa Ibuka ndetse n’abandi bakozi b’akarere batawe muri yombi bakurikiranweho kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka inzu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Mu bandi batawe muri yombi barimo umukozi w’akarere ushinzwe ibikoresho (Logistique), umuyobozi ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe inyubako mu ishami ry’ubutaka, n’abashinzwe amasoko.

 

Mu kiganiro Greatlakesharald.com, twagiranye n’Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yatwemereje aya makuru ahamya ko n’ubwo abenshi mu batawe muri yombi basanzwe ari abayobozi nta cyuho cya serivisi batangaga kizagaragara.

 

Yagize ati “Aya makuru twayamenye ko hari abayobozi 14 bafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, amakuru avuga ko bari kubazwa inshingano zijyanye no gusana inzu 17 z’Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Bikekwa ko hari ibitarakozwe neza mu mirenge 7 y’Akarere ka Nyabihu.”

 

“Nta cyuho gihari kuko birasanzwe ko amategeko ateganya uko serivisi zitangwa, iyo umukozi uhasanzwe agize impamvu ituma aba adahari mu gihe runaka ku mpamvu iyo ariyo yose. Naho rero biraza gukorwa.”

 

Yakomeje agira ati “Ubutumwa natanga ni uko buri mukozi akwiye kuba akora inshingano ze uko bikwiye, birinda gukora ibyaba binyuranye n’akazi bagomba gukora mu mitangire ya serivisi. Ku baturage, nta serivisi n’imwe bazabura.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *