MK Publishers Limited, imwe mu nzu y’ibitabo akomeye muri Uganda, yategetswe kwishyura umwanditsi witwa Annette Najjemba, miliyoni 100 z’amashilingi z’indishyi na 30 by’inyungu cyakoreye kubera amakosa yakoreye uyu mwanditsi.
Urukiko Rukuru rwasanze iki kigo cyarahinduye kinagurisha ibihangano bya Najjemba kitabiherewe uruhushya.
Najjemba yatanze ikirego nyuma yo gutahura ko mu 2013 inkuru zanditse z’abana be zizwi nka ‘Our Folktales’ zarahinduwemo inkuru z’amajwi zigurishwa kuri leta y’u Rwanda kugira ngo zikoreshwe mu nteganyanyigisho y’amashuri abanza.
Ibyo bihangano byarimo inkuru esheshatu zo mu rurimo rw’Icyongereza ari zo: The Gooseberry Triplets, Mukoijo the Glutton, The Cruel Stepmother, Muvubi and His Fish Friends, Kaleku and the Enormous Beast, na The Snake and the Beautiful Girl.
Najjemba yabwiye urukiko ko yari yazijyanye kuri MK Publishers kugira ngo izazicape nyuma aza gusanga zarahinduwe mu majwi ku buryo zihuzwa n’umuco nyarwanda ndetse zarakoreshejwe ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu y’amashuri abanza mu Rwanda.
MK Pushishers yavuze ko nta cyaha yakoze ihamya ko Najjemba yatanze ibyo bihangano byanditse n’intoki ku bushake kugira ngo bicapwe kandi byamamazwe.
Umucamanza witwa Patience Rubagumya yahamije ko iki kigo nta burenganzira cyari gifite bwo guhindura ibihangano bya Najjemba.
Yemeje ko Najjemba ahabwa miliyoni 100 z’amashilingi ku karengane yakorewe. MK Publishers kandi itegetswe kuzamwishyura 30 ku ijana by’inyungu yakuye muri ubwo bucuruzi yakoranye n’u Rwanda.
