Amakuru

Kenya: Umugabo yapfiriye ku rukiko atereje ko urubanza rwe rusomwa

Umugabo wari utegereje ko urubanza rwe rusomwa yapfiriye ku rukiko rw’ahitwa Bungoma muri Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukwakira 2025.

 

Itangazo ry’urwegi rw’ubutabera rivuga ko uwo mugabo byabonekaga ko atameze neza yageze ku rukiko saa tatu za mu gitondo. Byaje kugaragara ko urubanza rwe ruri mu rukiko ruburanisha imanza z’ibidukikije n’ubutaka.

 

Ubwo yari ategereje ko umwunganizi we ahagera, uwo mugabo yafashe icyemezo cyo kuryama mu busitani bw’imbere y’urukiko ariko umukozi w’urukiko agiye kumuha amakuru ku rubanza rwe atungurwa no gusanga atavuga.

 

Amakuru yatangajwe na The Citizen avuga ko polisi yahise yitabazwa yagera ku rukiko igasanga nyamugabo yamaze gushiramo umwuka. Umubiri we wahise ujyanwa ku bitaro byo muri ako gace kugira ngo hakorwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *