Umuyobozi w’Umutwe w’inyeshyamba za M23, Gen. Sultani Makenga, yatangaje ko bafite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi avuga ko gukomeza kubaka igisirikare bigamije gushyira iherezo ku miyoborere mibi no gusubiza icyubahiro abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi Makenga yabivuze ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, tariki 1 Ukwakira 2025, mu muhango wo kwinjiza abakomando bashya 9350 batorejwe mu gace ka Tchanzu, kamwe mu tugenzurwa na M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu muhango wakomeje gusa n’ugirwa ibanga kugeza ku wa Gatandatu ubwo M23 yasyiraga ku muyoboro wayo wa Youtube, video y’iminota 13 igaragaza abarwanyi bashya bari mu myitozo, babyina, bari ku karasisi, bayobowe n’abasirikare bakuru.
Ayo mashusho yahise akwira ku mbuga nkoranyambaga muri Congo, aba ikimenyetso ntakuka ko uyu mutwe urimo kwinjiza abasirikare benshi icyarimwe ndetse bikurura impaka mu basesenguzi ku bijyanye n’uburyo ibikorwa bya gisirikare birushaho gushyirwamo imbaraga mu gihe amahanga asaba ko intwaro zishyirwa hasi.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu gisirikare cya M23 hamwe n’abayobozi b’ibanze mu duce uyu mutwe wigaruriye nk’uko Chimpreports ibivuga.
Makenga yagize ati “Impamvu M23 yubuye umutwe, ni ukugira ngo ishyire iherezo ku miyoborere mibi, izane impinduka mu gihugu cyacu. Intego yacu nyamukuru ni ukubaka ubushobozi bwo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi no kubaka igihugu cyubahiriza uburenganira bw’abaturage.”
Yavuze ko gutoza abakomando bashya ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi byo kubaka igisirikare gikora kinyamwuga, kirangwa n’ikinyabupfura, gifite ubushobozi bwo kurengera abasivile mu Burasirazuba bwa Congo, agace kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’umutekano muke.
Ni amagambo avuzwe mu gihe amahanga akomeje gusaba ko imirwano ihagarara. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Qatar ndetse na Togo, byasabye ko imirwano ihagarara kandi bikomeje ibikorwa by’ubuhuza byatangijwe muri Kamena 2025, biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
