Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yeguye nyuma y’umunsi umwe ashyizeho guverinoma

Minisitiri w’Intebe, Sébastian Lecornu yeguye kuri uyu wa Mbere mu gitondo hatarashira amasaha 24 ashyizeho guverinoma y’u Bufaransa. Yashyikirije Perezida Macron ubwegure bwe, yemera icyemezo yafashe nk’uko bitangazwa na Perezidansi y’iki Gihugu.

Lecornu w’imyaka 39 yagiye mu nshingano nka Minisitiri w’Intebe ku wa 9 Nzeri 2025, asimbuye François Bayrou.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’Igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Lecornu yavuze ko hari ibitarubahirijwe mu byamufasha kuzuza inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe.

Kuri iki Cyumweru yacanweho umuriro nyuma yo guhitamo abanyepolitiki 18 yashyize mu myanya ikomeye muri guverinoma y’u Bufaransa kuko amahitamo ye yamaganwe hirya no hino.

Bruno Retailleau uhagarariye ishyaka rya Les Republicains, wanagaruwe mu nshingano ze nka Minisitiri w’Umutekano yamaganye abagize itsinda rishya akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Jordan Bardella, Perezida w’Ishyaka, National Rally, yavuze ko bidashoboka ko ituze rigaruka mu gihugu hatabayeho isubiramo ry’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, intero yikirijwe na mugenzi we Marine Le Pen wiyamamaje inshuro eshatu ku mwanya wa perezida.

Guverinoma nshya ya Lecornu yari yashyizweho ngo ihuze imbaraga zo gushakira ibisubizo ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage mu Bufaransa.

Imyenda rusange yarazamutse igera ku 113.9% by’agaciro k’ibyo umuturage yinjiza bitewe n’inkunga zatanzwe mu bihe bya Covid mu 2020 no mu 2021.

Lecornu ni Minisitiri w’Intebe wa kane kuva igihe amatora ya 2024 yabereye, yasize mu nteko ishinga amategeko nta shyaka na rimwe ribonye ubwiganze rusange.

Gabriel Attal yeguye muri Nzeri nyuma yo gusabwa kwakira imikino olempike ya 2024. Michel Barnier yaramusimbuye ariko yamaze iminsi 99. Lecornu ni we umaze iminsi mike (27) mu mateka ya repubulika ya gatanu.

Bayrou we yeguye nyuma yo gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko. Mbere yo kugenda yabwiye Inteko ko ingaruka atari uko akuweho ahubwo ari uko ibintu bizakomeza nta gihindutse.

Ati “Mufite ubushobozi bwo gukuraho guverinoma ariko si ubwo gusibanganya ukuri.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *