Ubuyobozi bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe ibijyanye no gukonjesha n’uruhererekane rwabyo (Africa Center of Excellence in Sustainable Cooling and Cold Chain: ACES), butabgaza ko burimo guharura inzira izatuma kibasha gupima ubuziranenge bw’ibikoresho bikonjesha byinjira mu gihugu.
Ibijyanye no gukonjesha bifatiye runini ubuzima bw’igihugu mu nzego zitandukanye ariko ibikoresho bimwe na bimwe bigira uruhare mu kohereza mu kirere imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba, bitewe na gaz zakoreshejwe.
Mu masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu 2016 hemejwe ihagarikwa rya gaz zo mu bwoko bwa hydrofluorocarbons (HFCs) zikoreshwa mu bikoresho birimo frigo.
Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki muri ACES, Basile Seburikoko, yatangaje ko mu rugamba leta y’u Rwanda ifite rwo kubungabunga akayunguruzo k’izuba, iki kigo kizajya kigira uruhare mu gupima ubuziranenge bw’ibikoresho bikonjesha byinjira mu gihugu.
Ati “Hari ibikoresho turi kuzana bizajya bifasha gupima ubuziranenge bw’ibikoresho bikonjesha byinjizwa mu gihugu, cyane ko kugira ngo gaz zabyo zibashe gusohoka hari ubwo ibikoresho ubwabyo biba bidafite ubuziranenge ku buryo biduha ibyo tubyitezeho.”
Seburikoko yavuze ko mu bindi iki kigo gikora harimo gutanga amahugurwa ku batekinisiye b’ibikoresho bikonjesha, ajyanye no kubungabunga umusaruro, n’ahabwa abakora mu ruhererekane rwo gukonjesha.
Ati “Uburyo tubayeho mu buzima bwa buri munsi, uko dukoresha telefone cyangwa mudasobwa, mu buvuzi no mu zindi nzego usangamo ibyo gukonjesha ku buryo kubihagarika uyu munsi twabaho mu bundi buryo nko mu myaka 200 usibiye inyuma. Iki kigo kirimo kirafasha kugira ngo ibyo gukonjesha bimenyekane. AMahugurwa dutanga abigiramo uruhare.”
“Mu Rwanda haracyari ibibazo by’uko gaz zikoreshwa zitangiza ibidukikije na zo zifite imbogamizi kuko zishobora guteza ibibazo kuko zimwe muri zo zirahumanya, zishobora kwaka; abatekinisiye nubwo baba bamaze imyaka 100 muri iyi mirimo bakenera amahugurwa ahagije. Ni ngombwa ko bahabwa amahugurwa abafasha kumenya uko izo gaz nshya zikoreshwa, ni yo mpamvu turimo dushyiramo imbaraga ngo duhugure abantu benshi ngo ishyirwa mu bikorwa rizashoboke nta mbogamizi.”
Ikigo ACES gikorera mu Rubilizi mu Karere ka Kicukiro. Kuva cyashingwa mu myaka itanu ishize, ibijyanye no gukonjesha mu Rwanda bigenda birushaho kumenyekana, ndetse n’ababikora bakagira ubumenyi bwisumbuye. Gikorera mu bindi bihugu birimo Kenya, Senegal, n’u Buhinde.
