Umutekano

Inshingano yo kurinda u Rwanda mugomba kuyuzuza uko bikwiye-Perezida Kagame kuri ba Ofisiye bashya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasabye ba ofisiye bashya mu ngabo z’u Rwanda guharanira kuzuza uko bikwiye inshingano yabo nyamukuru yo kurinda Abanyarwanda n’ibyabo.

Yabigarutseho mu muhango wo kwinjiza ba ofisiye bashya bagera kuri 1,029 basoje amasomo mu byiciro bitandukanye barimo abize ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, abize umwaka umwe, abize amezi icyenda n’abakurikiye amasomo mu mashuri yo mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda. Ni umuhango wabereye mu ishuri rya girikare rya Gako, kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025.

Perezida Kagame yabashimiye umurava n’ubushake bagaragaje mu myitozo; ababatoje abashimira uruhare rukomeye bagize mu kubategura kugira ngo bazitware neza mu nshingano bahawe.

Yashimiye ibihugu by’inshuti byagize uruhare mu burezi n’amahugurwa aba basirikre bahawe. Ati “Ubufatanye nk’ubu ntibufasha gusa mu kubaka ingabo zikomeye ahubwo bunagaragaza ubucuti butuma ibihugu bikomeza gutera intambwe bigana imbere.”

Yakomeje agira ati “Kuba mwarahisemo uyu mwuga turabishima cyane kandi bifitiye akamaro gakomeye igihugu cyacu. Kuri ba ofisiye bashya inshingano yo kurinda u Rwanda n’abanyarwanda mugomba kuyuzuza uko bikwiye. Ndabashimira ubushake ndetse ubu mwagize n’ubushobozi buhamye bwo kuzuza izo nshingano.”

“Turifuza ko mwarinda igihugu cy’u Rwanda n’abagituye; inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda. Turashaka amahoro, u Rwanda rukeneye amahoro. Rwabuze amahoro imyaka myinshi mu bihe byashize. Ubu tumaze imyaka 31 igihugu cyongera kwiyubaka, cyubaka umutekano, kubana neza. Ni inshingano ikomeye buri wese agomba guhagurukira akagiramo uruhare.”

Umukuru w’Igihugu yasabye aba basore n’inkumi kudatwarwa n’isi uko igenda ihindagurika kandi bagahora bongera ubumenyi kugira ngo bashobore guhangana n’ibishya bikeneye ubwo bumenyi.

Ati “Nta n’umwe ukwiye kumva ko twageze aho dushaka, oya ntiturahagera, inzira iracyari ndende, akazi karacyari kenshi, ubushake buracyakenewe n’imbaraga ziracyacyanewe. Mwe muri bato bivuga ngo muracyifitemo byinshi mushobora gutanga uko igihe kigenda gihita.”

Uretse kurinda ko ibyo igihugu cyagezeho byahungabana, Perezida Kagame yanasabye aba bofisiye bashya kugira uruhare mu kubaka ibikorwa bishya kuko kwinjira mu ngabo z’u Rwanda bibaha ubushobozi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda no kubungabunga amahoro adakwiye kugarukira mu Rwanda gusa.

Ati “Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo w’ibanze, iyo mubakorera ubwo namwe muba mwikorera, bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga, mu myitwarire no mu mahitamo yanyu igihe nta n’umwe ubareba.”

Yabasabye kwirinda imyitwarire mibi irimo ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge kuko biri mu bishobora kubatesha inshingano.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *