Nkosinathi Emmanuel Mthethwa wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa, yasanzwe yapfiriye muri hotel mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Paris, kuri uyu wa Kabiri.
Ibiro by’Ubushinjacyaha byatangaje ko ku wa Mbere nimugoroba, umugore wa Ambasaderi Nkosinathi yari yatangaje ko yamubuze nyuma yo kwakira ubutumwa bugufi yamwoherereje bwamuteye ubwoba.
Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yari yafashe icyumba mu igorofa rya 22 muri Hyatt Regency hotel, umubiri we wabonywe n’abo muri iyi hotel.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko inkuru y’urupfu rwa Ambasaderi Nkosinathi ari incamugongo ku gihugu n’abaturage kandi ko yifatanyije y’umuryango wa nyakwigendera.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara i Pretoria, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ronald Lamola yavuze ko nta gushidikanya ko urupfu rwa Ambasaderi ari igihombo ku gihugu ndetse no ku muryango w’abadipolomate ku rwego mpuzamahanga. Yongeyeho ko inzego z’ubuyobozi bw’u Bufaransa zatangiye iperereza ngo hamenyekane uburyo yapfuyemo.
Umwe mu bakurikirana bya hafi iki kibazo wabajijwe na RFI, yatangaje ko Ambasaderi Nkosinathi yaba yari asanzwe afite ibibazo bya ‘depression’, bityo ko ashobora kuba yiyahuye.
Nyakwigendera yagizwe ambasaderi kuva mu Ukuboza 2023. Yabaye Minisitiri w’Ubuhanzi n’Umuco kuva mu 2014 kugeza mu 2019, uwa Siporo, Ubuhanzi n’Umuco kugeza mu 2023.
Yanabaye kandi Minisitiri wa Polisi kuva mu 2009 kugeza mu 2014 na minisitiri w’Umutekano kuva mu 2008 kugeza mu 2009.
Mu zindi nshingano harimo kuba yarabaye mu nama y’ubutegetsi ya komisiyo yateguye imikino y’igikombe cy’isi mu 2010.
Ikindi ni uko hagati y’umwaka wa 2007 n’uwa 2022 yari umuyobozi mu ishyaka riri ku butegetsi kuva mu 1994 ari ryo African National Congress (ANC).

