Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe igihano cy’urupfu adahari, kuri uyu wa 30 Nzeri 2025. Urukiko rwa gisirikare rwamuhamije ubugambanyi n’ibyaha by’intambara.
Kabila amaze imyaka ibiri ataba mu gihugu. Muri Gicurasi yagaragaye i Goma, ibyateye impungenge ubutegetsi bwa Kinshasa nk’uko abasesenguzi bamwe babivuga.
Kumukatira igihsno cy’urupfu ngo byaba bigamije kumufungira amayira yo kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi imbere mu gihugu numwo nta makuru yatanzwe y’aho yaba aherereye muri iki gihe.
Joseph Kabila yabaye ku butegetsi kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Ni umuhungu wa Laurent-Désiré Kabila, wahiritse ku butegetsi Mobutu Sese Seko.Yahamijwe uruhare mu bikorwa by’inyeshyamba za M23.
Mu 2019, amaze kurangiza manda ebyiri, Joseph Kabila yabererekeye Felix Tshisekedi uri ku butegetsi muri iki gihe, agirwa umusenateri by’iteka ndetse n’ubudahangarwa nk’umwe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Mu 2023 yavuye mu gihugu amakuru ye akomeza kuba ibanga, icyakora yigeze kugaragara muri Afurika y’Epfo bivugwa ko yagiyeyo ku mpamvu z’amasomo.
Muri Gicurasi 2025, yagaragaye mu Mujyi wa Goma nyuma y’aho wigaruriwe n’inyeshyamba za M23 uhereye muri Mutarama.
Abasesenguzi bavuga ko kuri ubu ifatwa rya Joseph Kabila risa nk’aho ridashoboka nubwo yakatiwe urwo gupfa.
Leta ya RDC yasubijeho igihano cy’urupfu muri Werurwe 2024, isobanura ko igamije kurwanya ibyaha birimo ubugambanyi bikorerwa mu bice biberamo intambara, ndetse n’ubugizi bwa nabi mu mijyi.
Ni icyemezo cyamaganywe n’imiryango mpuzamahanga irimo iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ndetse ni kimwe mu byo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu kanenze mu Ugushyingo 2024.
Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuriye aka kanama ko iki gihano cyasubijweho bitewe n’intambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akizeza ko nirangira kizakurwaho.
Aka kanama kasabye Leta ya RDC gukuraho iki gihano bidasabye gutegereza ko iyi ntambara irangira, intumwa zayo zikamenyesha ko nubwo cyashyizweho, kitigeze gishyirwa mu bikorwa.
Corneille Nangaa uyobora Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC)/M23 na we yakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rw’i Kinshasa muri Kanama 2024 nyuma yo guhamywa ibyaha by’ubugambanyi n’iby’intambara.
Nangaa wakatiwe adahari dore ko ari kumwe n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo, yanenze urwo rubanza avuga ko bigaragaza ubwoba Leta ya Kinshasa ifitiye ihuriro AFC/M23.
Nangaa yavuze ko nta bwoba atewe n’ibihano yahawe, kuko bitaza guhagarika urugamba rwo guharanira kubohora Congo.
