Imikino

Kagame yashimiye Abanyarwanda bagize shampiyona y’amagare ‘itazibagirana’

Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bitabiriye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare n’Abanyarwanda ku ruhare bagize mu migendekere yayo, ubwo yasozwaga kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025.

 Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yagize ati “ U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare, UCI 2025. Ndashimira abakinnyi bose bahatanye mu bice binyuranye by’Umurwa Mukuru wacu ibyo bagezeho no kwihangana bagaragaje.”

Ni ku nshuro ya mbere mu mateka iri siganwa ribereye ku mugabane wa Afurika no mu Rwanda by’umwihariko. Ryakiriye abakinnyi b’intoranwa baturutse hirya no hino ku isi.

Umunya-Slovenia Tadej Pogacar, yisubije umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda isiganwa ry’abagabo ryo mu muhanda mu gihe Umubiligi Remco Evenepoel, yabaye uwa kabiri na ho Ben Healy ukomoka muri Ireland aba uwa gatatu.

Mu bakinnyi 165 batangiye, hasoje 31 gusa ndetse nta Munyarwanda wasoje iri siganwa muri batandatu barikinnye.

Mu bagore, Umunya-Canada, Magdeleine Vallieres ni we wegukanya shampiyona atsinze Niamh Fisher-Black ukomoka muri Nouvelle-Zélande n’Umunya-Espagne, Mavi García.

Perezida Kagame yanashimiye Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo gusiganwa ku magare, UCI iyobowe na David Lappartient, hamwe n’abafatanyabikorwa, inzego z’umutekano n’Abanyarwanda batumye amasiganwa agenda neza.

Ati “Ndashimira inshuti yanjye David Lappartient, itsinda rya UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano n’abaturage b’u Rwanda bagaragaje ubushake n’ubwitange byatumye aya masiganwa aba atazibagirana.”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *