Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bukurikiranye abagabo batatu bakekwaho kwica umugore w’imyaka 50 y’amavuko bamukase ijosi.
Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 26 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Bacyoro, Akagari ka Sibagire, Umurenge Kigabiro ubwo uyu mugore yasangwamo mu nzu yapfuye yaciwe ijosi.
Umugabo wa nyakwigendera ni umwe mu bakurikiranyweho gucura umugambi w’ubu bwicanyi nyuma akohereza abantu bo kuwushyira mu bikorwa. Abatangabuhamya batandukanye bavuga ko amakimbirane bari bafitanye ari aya kera kandi ko uyu mugabo yigeze kugerageza kwica umugore we ntibyakunda.
Mu bakwekwa kandi harimo umusore w’imyaka 19 wafatiwe mu gisambu hafi y’aho nyakwigendera yiciwe, inzego z’Umutekano zisanga amaraso ku isaha yari yambaye ku kuboko, mu kiganza, mu nzara, no ku ipantaro ye.
Undi wa gatatu ukurikiranyweho icyaha yemeye ko ari we wishe nyakwigendera akoresheje icyuma ndetse avuga ko ari umugambi yari amaze iminsi yarapanze n’umugabo we.
Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy’ igifungo cya burundu.
