Urwego rushinzwe ubutasi mu by’imari muri Mozambique (GIFim0 rwashyize hanze raporo igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza mu 2024, ibikorwa by’iterabwoba mu majyaruguru y’iki gihugu byatewe inkunga igera kuri miliyoni 6 z’amayero.
Intara ya Cabo Delgado imaze igihe yaribasiwe n’ibitero by’umutwe w’Aba-Jihadiste ufitanye imikoranire na Islamic State.
Uyu mutwe uterwa inkunga n’abantu batandukanye b’imbere mu gihugu nk’uko byatangajwe na GIFim mu cyumweru gishize.
Ibikorwa bigera ku 3500 ni byo byatahuwemo gutera inkunga iterabwoba muri iki gihugu hakoreshejwe inzira y’amabanki no guhererekanya amafaranga kuri telefone.
Intara ya Cabo Delgado ni yo yakozweho cyane n’iterabwoba muri Mozambique ariko n’izindi zirimo Zambezia, Nampula, Sofala na Manica kimwe na Maputo naho byarahagaragaye.
Mu bagaragayeho kwijandika muri ibi bikorwa harimo abacuruzi bato, abakozi ba leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.
Kuva muri Nyakanga uyu mwaka ibitero by’iterabwoba byongeye kwiyongera muri Cabo Delgado. Imibare y’Ikigo Nyafurika cy’Ubushakashatsi igaragaza ko abantu 350 bishwe mu mwaka ushize wa 2024.
Imyaka itanu igiye gushira u Rwanda rwohereje bwa mbere abasirikare mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba. Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique, kuko abasirikare bayo bari barazahajwe n’umutwe w’iterabwoba wa Ahlu Sunnah wa Jamaah.

