Mu mahanga

Amerika: Abantu bane bapfiriye mu gitero cyagabwe ku rusengero

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri, abantu bane bapfiriye mu gitero cyagabwe n’umuntu warashe mu rusengero rw’Aba-Mormon muri Michigan mu Majyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru yari yatangajwe mbere yavugaga ko hapfuye babiri. Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Grand Blanc yavuze ko “habonetse indi mibiri ibiri mu bihomoka by’urusengero rwasenyutse bivuze ko abapfuye ari bane.”

Ukekwaho kugaba iki gitero witwa Thomas Jacob Sanford, w’imyaka 40 warashe mu rusengero rwari rurimo amagana y’abantu, yahise araswa n’inzego z’umutekano nyuma y’iminota umunani igitero kibaye. Urusengero na rwo rwahiye nk’uko Polisi yabitangaje.

Mu butumwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, yavuze ko ibyo bias nk’aho ari ibitero bishya byibasiye abakirisitu muri Amerika. Ati “Iki cyorezo cy’ubugizi bwa nabi kigomba guhagarara bidatinze.”

Polisi yatangaje ko abantu umunani ari bo bakomeretse ndetse bakajyanwa mu bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *