Ubutabera

Abunganizi ba Kabuga bateye utwatsi ubusabe bwo kumwohereza mu Rwanda

Abunganizi ba Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batangaje ko bidashoboka ko umukiliya wabo yoherezwa mu Rwanda nk’uko biri mu cyifuzo cy’Ubushinjacyaha ndetse iki gihugu kikaba cyaravuze ko cyiteguye kumwakira.

Mu 2023, nib wo Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga (MICT) rwategetse ko Kabuga arekurwa by’agateganyo ku mpamvu z’uburwayi.

Kuva icyo gihe umuryango we washatse igihugu cyamwakira ariko nta kirabyemera.

Ubushinjacyaha buherutse gutanga ubusabe ko yakoherezwa mu Rwanda kuko rwiteguye kumwakira, ariko abunganizi be bavuze ko bidashoboka ko yakoherezwa muri iki gihugu cyamubyaye.

Mu kiganiro umwe mu bamwunanira, Me Emmanuel Altit yagiranye na BBC, yagize ati “Twatangiye gushaka ahantu yaba ari yisanzuye, mu gihe yaba arekuwe by’agateganyo. Ntabwo ari ibintu byoroshye kubera impamvu zitandukanye ariko twasabye abategetsi b’ibihugu byinshi kandi turi mu biganiro na bamwe muri abo bategetsi.”

Agaruka ku busabe bw’ubushinjacyaha bwo kohereza Kabuga mu Rwanda, Me Altit yagize ati “Twe ntabwo tubishyigikiye, turabirwanya kuko ubuzima bwa Kabuga butamwemerera kujya mu Rwanda, ntashobora kuvurwa uko bikwiye mu Rwanda, u Rwanda ntibufite ubutabera bwigenga, uburenganzira bwa Kabuga ntibwaba bwizewe, icya kane ni uko umutekano we utaba wizewe. Kubera izo mpamvu zose, ntibishoboka ko Kabuga yajyanwa mu Rwanda.”

Uyu munyamategeko yavuze ko kugeza ubu Kabuga agifatwa nk’umwere kugeza igihe azahamwa n’ibyaha mu buryo ntakuka kandi ko adashobora kuburanishirizwa mu Rwanda mu gihe hari urwego mpuzamahanga rwasanze agomba kurekurwa.

Yongeyeho ati “ Kuba u Rwanda ruvuga ko rumushaka si byo bivuga ko agomba kujyanwayo. Ni ngombwa ko habaho kwizezwa ko umutekano we n’uburenganzira byubahirizwa. Agomba kuvuzwa neza; ibyo byose ntibishobora gukorwa mu Rwanda. Kandi na Kabuga ntiyifuza kujyanwayo. Ibyo byose bishimangira ko igitekerezo cyo kumwohereza mu Rwanda tugomba kucyibagirwa.”

Kuri ubu ngo ubuzima bwa Kabuga bumeze nabi bitewe n’uburwayi afite ndetse akaba ageze mu zabukuru.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *