Politiki

U Rwanda na Misiri byakuriyeho viza abatunze Pasiporo z’akazi

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Misiri byakuriyeho viza abatunze Pasiporo z’akazi zitungwa n’abagize Guverinoma, abadipolomate n’abandi bakozi bahawe ubutumwa na Leta bwo kujya mu mahanga.

Iyi ntambwe yitezweho gufasha abayobozi ba Guverinoma n’abadipolomate kujya bagenderanira nta nkomyi mu ngendo z’akazi zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga Amb. Nduhungirehe Olivier wari uhagarariye u Rwanda, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri Badr Abdelatty.

Abo bayobozi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ahateraniye inama z’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibaye ku nshuro ya 80.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yashimangiye icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba mu Isi irushaho kwihuza mu kurushaho kubyara amahirwe n’ubukire busangiwe.

Isinywa ry’ayo masezerano rishimangira umusaruro w’uruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame aheruka kugirira i Cairo mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro mu muhezo na mugenzi we wa Misiri Fattah El-Sisi, bemeranya kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Misiri bifite amahirwe menshi yo kurushaho kwagura imikoranire itanga inyungu.

U Rwanda na Repububika y’Abarabu ya Misiri bikomeje kwishimira umusaruro w’umubano bifitanye umaze imyaka isaga 55.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *