Umuryango ufite porogaramu yo gutanga amafunguro ku barwayi bari mu bitaro bafite amikoro make, Solid Africa ugiye gutangira kubaka ishuri ryigisha imirire no gutegura amafunguro rizajya rishyira ku isoko ry’umurimo abagera kuri 300 buri mwaka.
Uyu muryango utanga amafunguro ku bantu bari hagari y’ibihumbi 23 na 25 buri munsi barimo abarwayi bari kwa muganga n’abanyeshuri muri gahunda y’ifunguro rya saa sita ku bufatanye na leta.
Ibikorwa byo kugemurira abarwayi kwa muganga byatangijwe mu 2010 ubwo uyu muryango washingwaga, iyi porogaramu ikaba yaragiye yaguka uko imyaka ishira indi igataha. Kuri ubu Solid Africa ifite ibikoni bibiri mu mujyi wa Kigali bitegurirwamo ayo mafunguro, intego ikaba ari ukubaka ibindi 47 mu Bitaro by’Uturere hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Solid Africa, Alex Rusagara, yatangaje ko bafite umushinga wo kubaka ishuri ryigisha imirire no guteka mu Murenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ari naho habarizwa igikoni kinini.
Yagize ati “Tugeze kure dutegura integanyanyigisho dufatanyije n’inzego bireba. Ni ishuri rizunganira ibikoni byacu. Turateganya kubaka ibikoni mu Bitaro by’Uturere 47 kugira ngo bibone amafunguro yuzuye intungamubiri. Aho hose hazakenera abantu bazi uko amafunguro ategurwa. Abahanga mu guteka rero bagomba gutegurwa. Inyigo zakozwe zagaragaje ko atari benshi ku isoko ry’u Rwanda tukaba twifuza gutanga umusanzu ngo twubake ubo bumenyi.”
Rusagara yavuze ko ibikenewe ngo iri shuri ryubakwe byamaze kuboneka ndetse ko imirimo izatangira mu mpera z’uyu mwaka, ku buryo umwaka utaha wa 2026 uzasiga ritangiye gukora.
Ku bagera kuri 300 bazajya basoza amasomo buri mwaka, nibura 50% bazajya bahabwa akazi mu bikoni bya Solid Africa, abandi bahuzwe n’amahoteli abakeneye hirya no hino mu gihugu.
