Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, bamwe mu ntumwa z’ibihugu bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, bavugirije induru Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ubwo yari ahawe umwanya ngo abagezeho ijambo.
Mu gihe bamwe bavuzaga induru ari na ko basohoka, abandi bakomeraga amashya Netanyahu ariko hari n’abandi bari bari mu myigaragambyo hanze bamagana intambara ya Israel muri Palestine.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’aho ibihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, Canada n’ibindi bitangaje ko byemera Palestine nk’igihugu cyigenga.
Ambasaderi wa Israel mu Muryango w’Abibumbye, Danny Danon, yashinje abahagarariye Palestine ko ari bo bateguye “ako gakino” yatumye benshi basohoka.
Mu ijambo rye, Netanyahu yagarutse ku mitwe ikoreshwa na Iran mu Burasirazuba bwo Hagati, ibikorwa bya gisirikare bya Israel kuri Hezbollah muri Liban, Aba-Houthi muri Yemen, Hamas muri Gaza no kuri Iran.
Muri iryo jambo Netanyahu yamaganye ibyo kwemera Palestine nk’igihugu, avuga ko kubaha na santimetero imwe ya Israel ari cyo kimwe no guha al-Qaeda santimetero imwe gusa i New York.
Ku bwe kwemera Palestina nk’igihugu ni “ikimenyetso giteye isoni” gitanga ubutumwa buvuga ko “kwica Abayahudi bitangirwa igihembo”.
Mu kwezi kwa cyenda hagati, ONU yashinje Israel gukorera jenoside Abanyepalestine muri Gaza, ibirego byatumye Netanyahu abaza abari bamuteze amatwi niba hari igihugu cyabanza gusaba abo gishaka kurimbura ko babanza guhunga.
Yahakanye kandi ibirego by’uko Israel yicisha inzara abaturage ba Gaza ku bushake, ashinja Hamas ko ari yo yiba ibiribwa by’abaturage ikabigurisha.
Mu bagera kuri250 bafashwe bugwate mu gitero cya Hamas cyo ku wa 07 Ukwakira 2023, 48 baracyari muri Gaza, 20 muri bo bikaba bivugwa ko bakiri bazima.
Israel yatangiye intambara muri Gaza mu kwihorera igitero cya Hamas mu majyepfo ya Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, igitero cyahitanye abantu bagera ku 1200, abandi 251 nabo bafatwa bugwate.
Abantu bagera ku 65.500 bamaze kwicirwa mu bitero vya Israel muri Gaza kuva icyo gihe, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza.
