Nubwo kuvuga mu gihe umuntu asinziriye rimwe na rimwe bibangama, ni ibintu bisanzwe.Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020 n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubuvuzi ku byerekeye ibitotsi bwerekanye ko kuvuga umuntu asinziriye ari ibintu bikunze kugaragara, kandi ko umubare w’abantu bari hagati ya 60-65% [ku bakuru] na 50% mu bana bato, bahura n’iki kibazo.
Richard w’imyaka 13 umaze igihe avuga mu gihe asinziriye yabwiye BBC ati “Umuvandimwe wanjye turarana mu cyumba kimwe yambwiye ko mvuga nsinziriye nyamara jyewe ntabwo mba nzi ko byambayeho kandi icyo gihe mba mvuga ibintu biterekeranye.”
Yongeyeho ati “Kuvuga nsinziriye bikunze kumbaho mu gihe cy’ibizamini byo mu ishuri biturutse kuri ‘stress’ ifitanye isano na byo. Data yambwiye ko we ubwe na marume bavugaga basinziriye bityo ko ibimbaho byaba bituruka ku ruhererekane mu muryango. Ubwo namusabaga guhura n’inzobere mu by’ubuvuzi bw’ibitotsi, yambwiye ko ari ibintu bisanzwe, ko nta mpungenge bikwiye kuntera.”
Undi wagiranye ikiganiro na BBC, Salma yagize ati “Ndavuga cyane iyo nsinziriye mu gihe numva naniwe kandi natahuye ko biterwa n’ibyo abo mu muryango bambwiye ariko ntibibaho buri gihe. Ikimbangamira cyane ni uko nsubiza abo tuvugana cyangwa nkitaba telefone ariko kenshi nkibagirwa niba mu by’ukuri nasubije cyangwa nari ndi mu bitotsi.”
Ku byerekeye imitekerereze n’isano bifitanye no kuvuga umuntu ari mu bitotsi, umwe mu baganga b’indwara zo mu mutwe yavuze ko ibitotsi igice cy’ubuzima umuntu akeneye kugira ngo akomeze kubaho. Amasaha umuntu akeneye kumara asinziriye aratandukanye bitewe n’ikigero cy’umuntu. Umwana muto akenera amasaha menshi ugereranyije n’umukuru.
Yavuze ko mu bitotsi ari bwo inzozi zibaho kandi ko buri muntu arota buri minota 90, hanyuma inzozi zikamara iminota 15. Ku bwe ngo nta muntu utarota.
Ati “Umuntu uri kurota ashobora kuvuga amagambo ariko icyerekezo n’igisobanuro by’ayo magambo biterwa n’inzozi yagize.Dufashe urugero ku nzozi ziteye ubwoba, umuntu usinziriye ashobora gutaka asaba ubutabazi cyangwa agasohora andi majwi bitewe n’imiterere y’izo nzozi.”
“Niba ashonje cyangwa yariye agahaga cyane; arwaye umutwe cyangwa ahinda umuriro cyangwa ikindi kibazo mu mubiri we; niba ari mu bihe bimukomereye, ababaye, afite agahinda gakabije; icyumba aryamyemo gishyushye cyane cyangwa se gikonje; uburiri butameze neza, ibyo byose bibigiramo uruhare.”
Ni gute wahagarika kuvuga igihe usinziriye?
Kuvuga mu bitotsi ni ikibazo cyoroheje kidakeneye ubuvuzi nk’uko bivugwa n’inzobere. Dr Tarek Ghraibeh, umuhanga mu buvuzi bw’indwara y’umusonga n’ibitotsi ati “Abantu bavuga basinziriye bagomba gusinzira bihagije, amasaha ari hagati y’atandatu n’umunani ku munsi kandi bakirinda ibinyobwa birimo caffeine. Ikindi cy’ingenzi ni ukugabanya ibitera ‘stress’ n’umubabaro kuko na byo bigira uruhare mu gutuma umuntu avuga mu gihe asinziriye.”
Dr Sahem Al-Rawabda, inzobere mu by’indwara zo mu mutwe ahuza na Dr Ghraibah, ati “Mu by’ukuri, ntabwo ari ngombwa kuvura icyo kintu keretse mu gihe byisubiramo cyane, bikagira ingaruka ku miterere y’ibitotsi cyangwa umuntu akagira amarangamutima akabije atuma asakuza cyane. Muri icyo gihe bisaba ko agana umuganga w’indwara zo mu mutwe kugira ngo asuzume niba akeneye ubujyanama.
