Imikino

Perezida wa UCI yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwateguye Shampiyona y’Isi

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yatangaje ko yizeye ko Umugabane wa Afurika uzaba igicumbi cy’uyu mukino ashingiye ku buryo Shampiyona y’uyu mwaka yateguwe ikanakirwa neza mu Rwanda.

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nzeri, i Kigali, umunsi umwe yongeye gutorerwa kuyobora UCI.

Yagize ati “Muri Afurika siho ibintu birangirira; ni intangiriro. Ibi ni kimwe mu bigize ingamba dufite ku rwego rw’isi. Uburyo shampiyona yateguwe ni bwiza; benshi muri bagenzi banjye bo muri federasiyo twatunguwe n’uburyo imyiteguro yakozwe.”

Yashimangiye ko ibi bizubakirwaho mu kwagura umukino w’amagare ku rwego rw’Umugabane wa Afurika binyuze mu ishoramari rirambye mu bikorwaremezo, amahugurwa n’amarushanwa mpuzamahanga.

Lappartient yakomeje avuga ko imigendekere myiza y’iyi shampiyona ifunguriye Afurika imiryango yo kwakira andi marushanwa yok u rwego mpuzamahanga.

Ku bwe aya marushanwa yo gusiganwa ku muhanda ni yo agoye cyane gutegura. Yashimye ibyakozwe n’u Rwanda kugira ngo rubashe kwakira iki gikorwa neza, ashimangira ko hari ibindi byiciro by’amasiganwa bishobora kubera mu Rwanda no muri Afurika mu bihe bizaza.

Yashimiye ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ku bw’imyiteguro myiza agaragaza ko ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rushoboye kwakira ibirori byo ku rwego rwo hejuru.

Ati “U Rwanda rufite federasiyo ikomeye. Bakoze umurimo utangaje, none twafunguye Centre izafasha abasiganwa bakiri bato hano.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *