Nyuma y’aho urukiko rw’i Paris rukatiye Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida, igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kuri uyu wa 25 Nzeri 2025, Si Ahmad el-Kadhafi, mubyara wa Mouammar Kadhafi wahoze ari Perezida wa Libye, yashimye ubutabera bw’u Bufaransa ku bw’icyo cyemezo.
Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012.
Urukiko rwamuhamije uruhare mu byaha bifitanye isano n’ibirego by’amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi ngo azamufashe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2007, byanamugejeje ku ntsinzi rumukatira igifungo cy’imyaka itanu.
Nk’uko tubikesha RFI, ikatirwa rye ryakiriwe neza n’Abanya-Libye barimo abababajwe n’uko ubutegetsi bwa Sarkozy bwagize uruhare mu bibazo byashegeshe Libye kuva mu 2011. Benshi bifuzaga kubona uyu wahoze ari umutegetsi mu Bufaransa afunzwe kubera uruhare yagize mu gusenya igihugu cyabo.
Ni muri urwo rwego d’Ahmad el-Kadhafi, mubyara wa colonel Mouammar Kadhafi, umwe mu bahoze ari ayobozi bakomeye mu gisirikare, yasabye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron gufungura iperereza ku mpamvu nyazo z’ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa muri Libye.
Yagize ati “Ndashima ubutabera bw’u Bufaransa ku bw’iki cyemezo nubwo itari yo ntego yacu. Twifuzaga ko Sarkozy adahanwa n’ubutabera kuri iyo ngingo dufata nk’ikibazo kireba u Bufaransa ahubwo ku ruhare yagize mu kwivanga mu bya gisirikare muri Libye mu 2011, n’imbaraga yashyize mu gufatira Libye ibihano mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano hamwe n’ibikorwa bya gisirikare ingabo za OTAN zakoze kuko ni byo byasenye igihugu binashegesha igisirikare cyacyo.”
Yakomeje agira ati “Ni ibikorwa byahungabanyije uburenganzira mu buryo buteye isoni kuko ibyaberaga muri Libye byarebaga igihugu ubwacyo, nta kibazo byari biteye haba ku muryango mpuzamahanga cyangwa ngo bibe bibangamiye amahoro ku isi. Ndifuza ko Macron afungura iperereza ku byakozwe mu 2011 no ku mpamvu Sarkozy yinjiye muri Libye na mbere y’uko umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano utorwa.”
Mu 2011, imyigaragambyo yatangiriye i Benghazi ikomereza mu Burasirazuba bwa Libye mbere yo gukaza umurego mu minsi yakurikiyeho. Byatumye ingabo za OTAN zinjira mu gihugu ngo zikureho ubutegetsi bwa Kadhafi bwari bumaze imyaka 42 (1969-2011).
Nyuma y’iminsi myinshi mu bwihisho, ku wa 20 Ukwakira 2011, Mouammar Kadhafi yarafashwe, arafungwa, hanyuma yicirwa hafi y’i Syrte mu gace yavukiyemo.
