Ubutabera

Karongi: Umugabo yakatiwe gufungwa burundu ahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana we

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo w’imyaka 46 wakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 rumuhamya icyaha, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. 

Icyaha yahamije yagikoreye mu kagari ka Gitwa, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi ubwo yari yasigaranye n’umukobwa we nyina yagiye gukura ibijumba.

Amakuru avuga ko yahengereye umwana we yinjiye mu nzu, aramufata amujyana mu cyumba aramusambanya arangije amutegeka kutabibwira nyina. Nyuma byaje kugaragara ko yamuteye inda n’umwana abibwira nyina, uwo mugabo atangira gukurikiranwa.

Urukiko rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu muri gereza hashingiwe ku ngingo ya 14 y’Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *