Uburezi

Kaminuza y’u Rwanda n’iya Korea y’Epfo mu bufatanye bugamije guteza imbere ubushakashatsi

Kaminuza y’u Rwanda (UR) na Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’uburezi, by’umwihariko mu guteza imbere ubushakashatsi no guha icyerekezo abashakashatsi.

Aya masezerano yasinywe ku wa 24 Nzeri mu nama yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 140 ya Kaminuza ya Yonsei, ahagarariwe na Prof. Kayihura Muganga Didas, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, na Dr. Yoon Dong-sup, Umuyobozi wa Kaminuza ya Yonsei.

Muri ayo masezerano, inzego zizibandwaho ku ikubitio zirimo ubuvuzi, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’urusobe rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga (IoT).

Ubufatanye bushya bwitezweho gufungura amarembo y’imishinga y’ubushakashatsi ihuriweho, kungurana ubumenyi hagati y’abarimu, ndetse no guhanga udushya, bigamije gushimangira ubukungu bushingiye ku bumenyi mu Rwanda.

Prof. Kayihura yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye kuri UR kuko ahuye n’umuhate wa Leta y’u Rwanda mu gushora imari mu baturage binyuze mu burezi, guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi, ndetse no kubaka ibikorwa remezo.

Yavuze ko aya masezerano yubakiye ku mubano usanzwe hagati ya Yonsei na Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda.

Yagize ati: “Ubufatanye dufitanye na Kaminuza ya Yonsei bujyanye neza n’icyerekezo cya UR cyo kwiyubaka nk’ikigo cy’ubushakashatsi no guhanga udushya. Yonsei, nk’iyobowe n’indangagaciro z’imyemerere ya gikirisitu kandi ikaba iri imbere mu bushakashatsi ku ikoranabuhanga ryita ku burenganzira bwa muntu, izafasha abashakashatsi n’abanyeshuri bacu kwibanda ku bushakashatsi bwubakiye ku ndangagaciro no ku bushobozi bwita ku iterambere ry’abantu, muri ibi bihe aho AI itera imbere ariko ikaba itera ubwoba n’amakenga.”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *