Abarundi 32 baherewe rimwe ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’uko bigaragara mu Igazeti ya Leta yok u wa 23 Nzeri 2025.
Aba Barundi ni bo bagize itsinda rinini mu bagera kuri 74 bo mu bihugu birenga 20 bahawe ubwenegihugu. Ni ikimenyetso ko Abarundi bakomeje gusaba ari benshi kwinjira muri sosiyete nyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zivuga ko mu myaka ya vuba, ubusabe bw’ubwenegihugu bwazamutse bikaba bifitanye isano no kuba u Rwanda rufatwa n’amahanga nk’igihugu gitekanye kandi kirimo amahirwe menshi.
U Rwanda rwakiriye Abarundi benshi bahunze imvururu zishingiye kuri politiki mu gihugu cyabo. Kuva mu 2014, impunzi z’Abarundi zigera ku 40000 zicumbikiwe mu Rwanda, abenshi bakaba bari mu Nkambi ya Mahama mu Burasirazuba bw’igihugu.
Mu gihe benshi bagifite sitati y’ubuhunzi abandi bagenda binjira muri sosiyete nyarwanda binyuze mu mirimo bakora, uburezi ndetse no guhabwa ubwenegihugu.
