Umutekano

Rusizi: Umusore w’imyaka 37 akurikiranyweho kwica Se amutemesheje umupanga

Rusizi: Umusore w’imyaka 37 akurikiranyweho kwica Se amutemesheje umupanga

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bukurikiranye umusore w’imyaka 37 wishe Se amutemesheje umupanga amuhora ko hanze kumuha isambu.

Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku mugoroba wo ku itariki ya 08 Nzeri 2025 mu mudugudu wa Nyagashikira, Akagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamsheke, ubwo uregwa yadukiriye Se umubyara akamutema mu mutwe, ku maguru no ku ntugu kugeza amwishe.

Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha; akavuga ko kwica Se yabitewe n’uko yanze kumuha isambu.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *