Ubutabera

Rubavu: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana mu cyumba cy’amasengesho

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumubuye rwa Rubavu, bukurikiranye umugabo w’imyaka 36 y’amavuko ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 abikoreye mucyumba cy’amasengesho.

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu.

Ucyekwaho icyaha niwe uhagarariye icyumba cy’amasengesho kuko ari mwalimu bakaba bamwita Pasiteri.  Uwo munsi abana b’abakobwa bari ku rusengero bahakora isuku bagiye gutaha ababwira ko bwije batagomba gutaha mu ijoro ko ahubwo bareka bakarara basenga bagataha mu gitondo, abafasha no kubimenyesha ababyeyi babo ko baraye ku rusengero.

Baraye basenga bigeze mu ijoro hagati bararyama, bamaze gusinzira uregwa acunga aho umwana w’umukobwa aryamye azimya amatara, aramwegera aramusambanya. Abandi bakobwa bahise bakanguka basanga uyu mugabo ari hejuru y’umwana ari kumusambanya bacana amatara barasohoka.

Uregwa ntiyemera icyaha akurikiranyweho; yemera ko yaraye mu rusengero hamwe n’abo bana kandi ko urusengero rwabo rufite icyumba kimwe ari cyo basengeramo.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *