TV

RDF yavuze ku by’umusirikare wafatiwe ku butaka bw’u Burundi

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasobanuye ko umusirikare witwa Sgt Sadiki Emmanuel yafatiwe ku mupaka wa Nemba-Gasenyi, uhuza u Rwanda n’u Burundi , ubwo yibeshyaga akarenga imbibi z’u Rwanda akisanga ku butaka bw’u Burundi.

Itangazo ryashyizwe hanze na RDF rishimangira ko Sgt Sadiki Emmanuel, wari umushoferi yahise atabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi, ubu aka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo iherereye muri Komini ya Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.

Ubuyobozi bwa RDF bwatangaje ko buhangayikishijwe n’iki kibazo “cyabereye ku mupaka duhuriyeho kandi twiteguye kumvikana na Guverinoma y’u Burundi binyuze mu nzira za dipolomasi kugira ngo uwo musirikare agarurwe mu gihugu.”

Amakuru yatanzwe n’igisirikare cy’u Burundi avuga ko Sgt Sadiki Emmanuel, yatawe muri yombi n’abapolisi ba gasutamo amaze kwinjira ku butaka bw’u Burundi muri metero zisaga 700.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *