Mu mahanga

Lazarus Chakwera wari Perezida wa Malawi yemeye ko yatsinzwe amatora

Umukuru w’igihugu cya Malawi Lazarus Chakwera yemeye ko yatsinzwe mu matora na Arthur Peter Mutharika w’ishyaka Democratic Progressive Party.

Mu ijambo yavuze mbere y’uko komisiyo y’Amatora ibyavuye mu matora ya perezida, yagize ati “Duhereye ku mibare y’amajwi yamaze kubarurwa, biragaragara ko uri imbere mu bo twahatanye, Arthur Peter Mutharika yatumbagiye ku buryo nta wushobora kumushyikira.”

Chakwera yakomeje agira ati: “Kuri izo mpamvu mu kanya kashize, nahamagaye Mutharika kugira ngo mucyeze kuri iyo ntsinzi y’amateka.”

Peter Mutharika, w’imyaka 85, abaye nk’uwigaranzuye Lazarus Chakwera, w’imyaka 70, wari wamutsinze mu matora yo mu 2020, icyo gihe Mutharika na we akaba yari umukuru w’igihugu.

Ibikorwa byo kwiyamamaza muri ayo matora byaranzwe n’ibibazo by’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli biamze igihe hamwe n’icikagurika ry’umuriro w’amashanyarazi, ubuzima bukomeza guhenda, ubusumbane n’ubushomeri mu rubyiruko.

Mu mbwirwaruhame yatambutse iminsi umunani mbere y’uko amatora aba, Perezida Chakwera yemeye ko azi akababaro k’abaturage anabasaba imbabazi. Yahise yikoma abo yise abategetsi bamunzwe na ruswa abashinja gutoba isoko y’ibikomoka kuri peteroli.

Izamuka ry’ibiciro ryatewe n’ubuke bw’amafaranga mvamahanga ryatumye bamwe mu barangura ibicuruzwa hanze bajya gushaka amadolari ku isoko rya magendu aho ahenze cyane, ingaruka ziremereye zikaba zigaruka ku baguzi.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *