Nyuma y’imyaka myinshi Isoko rya Gisenyi riherereye mu Karere ka Rubavu ryaradindiye, kuri ubu ryafunguye imiryango ku bashaka kurikoreramo ubucuruzi nubwo hari imirimo mike y’isuku ikirikorwaho.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Déogratias Nzabonimpa, yagize ati “Turacyafite imirimo mike y’isuku tukirimo gukora buri kintu cyose gishyirwa mu mwanya wacyo.”
Nzabonimpa yavuze ko kwimura abacuruzi bakoreraga mu isoko rishaje bizaba byamaze gukorwa bitarenze Ugushyingo uyu mwaka.
Ubuyobozi buvuga ko iyi ari intambwe ikomeye itewe mu bukungu bw’Akarere aho biteganyijwe ko isoko rishya rizagira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Pierre-Célestin Twagirayezu, Perezida wa Sosiyete yitwa Rubavu Investment Company (RICO) yubatse iri soko ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu, yatangaje ko batangiye kwakira ubusabe bw’abakeneye aho bazakorera ubucuruzi, bakaba bazatanga imyanya bahereye ku basanzwe bakorera mu isoko rishaje.
Iri soko rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi bari hagati y’ibihumbi bitatu na bine.
Angelique Akingeneye, umwe mu bacuruzi basabye ikibanza mu isoko rishya yavuze ko bishimiye ko bagiye kubona aho bakorera hatekanye.
