Imiryango 101 y’Abanyarwanda babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutahuka.
Abatahutse bagera kuri 314 bakaba bagwiriyemo abana n’abagore. Bambukiye ku mupaka munini uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu Karere ka Rubavu. Bakiriwe n’inzego z’ubuyobozi ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi.
Bamwe muri bo batangaje ko bari barabujijwe gutaha n’abo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wabakangishaga ko mu Rwanda nta mahoro ahari.
Itahuka ryabo ni umusaruro w’ibikorwa bikomeje byo gucyura impunzi byemeranyijweho mu nama yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Adis Ababa muri Kamena uyu mwaka, yahuje intumwa z’u Rwanda, iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Ishami rya Loni ryita ku mpunzi.
Bakimara kugera mu Rwanda, bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi aho bazacumbikirwa by’agateganyo mbere yo koherezwa mu miryango yabo.
