Ubuzima

Ibivugwa nyuma y’itegeko ryemerera abana b’imyaka 15 kwifatira icyemezo cyo kuboneza urubyaro

Impaka ni zose mu byiciro bitandukanye by’abantu hirya no hino mu gihugu nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, urimo ingingo yerekeye kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira ibyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi zirimo kuboneza urubyaro. Bamwe bavuga ko ari itegeko rije rikenewe, abandi bakaryamaganira kure bavuga ko rije kwangiza sosiyete nyarwanda.

 

Muri Kanama 2025 nibwo uyu mushinga w’itegeko watowe nyuma y’impaka z’urudaca zatangiye mu 2022.

 

U Rwanda ruhanganye n’ikibazo gikomeye cy’umubare munini w’abangavu baterwa inda bamwe bakabyara inshuro zirenze imwe ndetse ababakomokaho bakaba bagwingira ku gipimo cya 38%.

 

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igaragaza ko mu 2024, abangavu batewe inda ari 22,454. Mu 2020 bari 19,701, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23,111, na ho mu 2022 bagera kuri 24,472 mu gihe mu 2023 bagabanutseho gato bagera kuri 22,055.

 

Umuyobozi w’Umuryango Angels Umuto n’Umukuru, Akarikumutima Regine, yavuze ko iri tegeko rizafasha mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda.

 

Ati “Twagerageje uburyo bwose kugira ngo tugabanye ziriya nda zitateguwe, ndabyibuka nshinga uyu muryango ni cyo nari ngamije. Twagerageje gushyiraho ibiganiro bitandukanye ngo abana bige ubuzima bw’imyororokere, minisiteri zitandukanye zaragerageje ariko uyu munsi aho kugira ngo imibare igabanuke, ikomeje kwiyongera kurushaho. Nibagerageze n’ubwo buryo, imiti iboneza urubyaro bayifate hanyuma bakomeze bigishwa ariko bafite n’ikindi kibafasha ku ruhande.”

 

Akomeza ati “Iyi miti yo kuboneza urubyaro nibayifate nk’igisubizo cya kabiri; icya mbere ni ubukangurambaga ariko uwakanguwe bikamunanira nibura yirinde arinde n’igihugu kuko iyo atubyariye umwana adashoboye kurera n’igihugu ubwacyo cyinjira mu nshingano zo kurera.”

Umubyeyi witwa Mukarugwiza Alice wo mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko amenye ko umwangavu yafashe icyemezo cyo gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro yamushima kurusha uko yamutera amabuye kuko “inda zitateguwe ziri hanze zifite ingaruka zikomeye kuruta kuba yafata imiti imurinda.”

 

Ati “Itegeko riziye igihe. Ubusanzwe twigisha abana kwifata ariko igihe byanze, nakwakira ingaruka z’umuti kuruta kwakira kubona umukobwa wanjye atwite.”

 

Umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko wo mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi [tutifuje gutangaza imyirondoro ye], ni umwe mu bahamya ko iri tegeko ryitezeho umusanzu mu gukumira inda ziterwa abangavu.

 

Uyu mukobwa wonsa umwana w’imyaka ibiri avuga ko akimara kubyara yahise yihutira gufata imiti yo kuboneza urubyaro kuko azi ingaruka byamugizeho yo guhagarika ishuri.

 

Ati “Jyewe nkimara kubyara nahise njya gufata imiti yo kuboneza urubyaro. Nakoresheje agapira k’imyaka itanu. Ntekereza ko iri tegeko rizafasha abakobwa kubona serivisi bifuza ku mahitamo yabo bikabarinda kubyara imburagihe kuko ribafungurira imiryango yo kuba bafashwa kwirinda gusama.”

 

Mugenzi we wo mu Karere ka Rwamagana yavuze ko iri tegeko iyo riza kubaho mbere yo kubyara bitari kumubaho kuko yari kuriyoboka akirinda gutwita. Ati “Twarabyishimiye rizagabanya inda ziterwa abangavu.”

 

Umuyobozi w’umuryango HDI, Dr Afrodis Kagaba, mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, yahamije ko iri tegeko ridakuraho inshingano z’ababyeyi ku burere bw’abana babo ariko ko ari imwe mu ngamba zo kugabanya imibare y’abangavu batwara inda ikomeje kuzamuka kandi zikabagiraho ingaruka.

 

Ati “Hari igihe twumva ngo ibihumbi 24 batwaye inda bikarangirira aho ariko hari abata ishuri bakajya kuba abakozi bo mu rugo bakaba batwaye inda ya kabiri gusubira mu rugo ntibibe bigishobotse bagahinduka abicuruza. Itegeko rizatuma abana babona serivisi ndetse bakanigishwa bagahabwa amakuru yose bakifatira icyemezo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Butera Yvan, tariki ya 4 Kanama yasobanuye ko hakozwe ubukangurambaga bugamije kurwanya inda zitateganyijwe ariko ko butatanze umusaruro bwifuzwagaho kuko umubare w’abaziterwa wakomeje kuba munini.

 

Dr. Butera yasobanuye ko abana bavuka ku bangavu batewe inda zidateganyijwe bahura n’ibibazo birimo igwingira ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bityo ko ari ngombwa ko hajyaho ingamba zikumira ibyo bibazo.

 

Impungenge z’umuryango mu gihe kizaza

 

Hari abagaragaza impungenge z’uko guha abana urubuga rwo gukoresha imiti yo kiboneza urubyaro bizaba ari nko kubashumurira kwinjira mu busambanyi dore ko “icyo umuntu atojwe akiri muto agikorana umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru.”

 

Ibyo ngo bizatuma igihugu kigira abana benshi badataha mu ngo, bagwije abagabo batari ababo nk’uko umwe mu bagabo yabivuze. Ati “Abana nibamara gupfa mu mutwe tuzakura he abayobozi mu gihe kizaza mu gihe amahanga yadushimaga ko u Rwanda rufite abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo?”

 

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko kwemerera umwana w’imyaka 15 kuboneza urubyaro bimuha urwaho rwo kwishora mu busambanyi, kandi ko ibyo bizatuma atakaza inshingano zo kurera mu gihe yazaba ari umubyeyi.

 

Yagize ati “Kuboneza urubyaro ni uguha urwaho ubusambanyi. Mutekereze wa mwana watangiye kuboneza urubyaro ku myaka 15, akagera ku gushaka amaze gukuramo inda nka zingahe? Uwo azaba umubyeyi koko? Azagira urugo, atekane nk’uko bikwiye nka wa mwana warezwe neza, agakura yiyubaha, yubaha ubuzima?”

 

Mu gihe uyu mushinga w’itegeko wari ukugirwaho impaka Perezida Kagame yavuze ko guha abana b’imyaka 15 imiti yo kuboneza urubyaro bidatanga ubutumwa bwiza.

 

Yagize ati “Harimo ikintu kimeze nko kuboshya, usa n’uwabyoroheje uti ‘komeza wikorera ibyo ukora uzarindwa n’imiti, bifite ubutumwa bitanga kandi sintekereza ko ari ubutumwa bwiza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *