Ibi bihugu uko ari bitatu byatangaje kuri uyu wa Mbere, ko byivanye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) birushinja kubogama mu butabera rutanga.
Nk’uko byavuzwe mu itangazo rihuriweho, ukuvana akarenge muri uru rukiko, ni icyemezo cy’ubusugire bw’ibi bihugu biyoborwa n’abafashe ubutegetsi ku ngufu.
Inkuru dukesha RFI ivuga ko ibi bihugu bifite urutonde rw’ibirego bishinja uru rukiko mpuzamahanga rushinzwe gucira imanza abantu baregwa jenoside n’ibindi byaha bikomeye.
Itangazo rihuriweho rivuga rivuga ko uko imyaka ishira indi igataha Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwahindutse “igikoresho cy’ubukoloni bushya bityo ruhinduka urugero rw’ubutabera buhitamo bamwe ku isi” Ku bihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso, iri hame ry’ubutabera bubogamye niryo ritumye bifata icyemezo cyo kwivana muri uru rukiko.
Mu kwezi kwa Werurwe gushize, nyuma y’inama y’abaminisitiri bo muri Mali, Niger na Burkina Faso, hatangajwe ko hagiye gushingwa Urukiko mpanabyaha n’uburenganzira bwa muntu rw’Umuryango w’Ibihugu byo muri Sahel. Muri iyo nama hatangiye no gutekerezwa ku iyubakwa rya gereza y’akarere icungiwe umutekano mu buryo bukomeye, hagamijwe gukaza ingamba zo kurwanya iterabwoba n’ibyaha bikomeye mu karere ka Sahel.
