Ubukungu

Amajyepfo: Minisitiri w’Intebe yasabye abahinzi kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yasabye abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi ukava kuri toni eshanu kuri hegitari ukagera kuri toni 10.

Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Nzeri, ubwo yifatanyaga n’abahinzi bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga cya 2026A.

Yagize ati “Twifuza ko umusaruro w’ibigori wiyongera ukagera kuri toni 10 kuri hegitari. Nanone ndabasaba no guhinga ahandi hose hashoboka kugira ngo twongere umusaruro w’ibiribwa mu gihugu.”

Yongeyeho ko binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, abahinzi bazahabwa ba agronome bazabahugura mu gucunga neza igishanga bahingamo hagamijwe kuzamura umusaruro.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Marc Cyubahiro Bagabe, yasobanuye ko umusaruro w’aba bahinzi ushobora kuzamuka ukagera kuri toni 10 mu gihe babigizemo uruhare rugaragara.  Ati “Iyo utinze kubagara icyumweru kimwe gusa bishobora gutuma umusaruro utagera ku ntego. Tugomba kubagarira icyarimwe tugashyiramo ifumbire ihagije kandi tukarwanya ibyonnyi kugira ngo tubone umusaruro mwiza.”

Mu Karere ka Nyaruguru, ibihingwa ngandurarugo byiganjemo ibigori n’ibirayi bihingwa ku buso bwa hegitari ibihumbi 55 mu mirenge 14 igize aka karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *